in

Hakozwe igikapu kidasanzwe gikozwe mu ishusho y’indege|Ni cyo cya mbere gihenze cyane ku isi(AMAFOTO)

Hakozwe igikapu gikoze mu ishusho yindege gusa kiragura umugabo kigasiba undi kubera uburyo gihenzemo.Uruganda rumenyerewe ku isi mu gukora ibigezweho ruzwi nka Louis Vuitton rwongeye gukangura benshi muriki cyumweru nyuma yaho bashyize hanze igicuruzwa gishya cyavugishije benshi ku isi.

Iki ni’igikapu gitoya cyo gutwara mu ntoki cyane cyane ku bagore gikoze mu ishusho y’indege nini, ik gikapu kirahenze cyane kuko gihagaze amadorali ibihumbi 39. Ni miliyoni zikabakaba 40 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ifoto yagaragaye k’urubuga rwa twitter, igaragaza ikiganza gifashe agakapu gatangaje kagaragaza ibice bimeze nkibyo ku ndege birimo moteri, amababa ndetse n’umurizo ariko hejuru hariho umushumi wo gufata. Ababonye iki gikapu batangiye guseka bikomeye bitewe n’imiterere yacyo, ariko hari n’abandi bavuze ko icyo gikapu kimeze neza cyane ko cyanavuye mu ruganda rusanzwe rurangaza benshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz arashinjwa gusambanya umuhanzikazi w’ikizungerezi wo muri Uganda nyuma yo kumutakazaho akayabo.

Amashirakinyoma ku mubano wihariye hagati ya Kwizera Olivier na Shaddyboo