in

Diamond Platnumz arashinjwa gusambanya umuhanzikazi w’ikizungerezi wo muri Uganda nyuma yo kumutakazaho akayabo.

Umuhanzi Diamond Platnumz aravugwaho gutumira umuhanzikazi Spice Diane wo muri Uganda aho yamutakajeho akayabo k’amafaranga akamutegera indege akamusanga muri Tanzania bikarangira araye iwe .

Spice Diana, ni umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda uri no mu bakobwa batungwa agatoki ko arangaza benshi. Diamond utagendera kamwe amarangamutima ye agaragaza ko ashaka kuzenguruka abakobwa bafite amazina akomeye bo mu bihugu bitandukanye.

Biravugwa ko uyu muhanzi yatangiye kwiyegereza umuhanzikazi Spice Diana aho yamutumiye amwizeza imishinga bagirana yamwishyuriye Visa na Tike y’indege kugira ngo ibintu bigende neza kandi byihute babonane. Diana akihagera baraganiriye bya nyirarureshwa birangira araye iwe.

Diana yerekanye ko Diamond yamufashe nk’umwamikazi aho yanagaragaje amarangamutima ye ashimira Diamond anagaraza ko muri Tanzania habaye iwabo ari nko kwisanga. Yagize ati: “Umuyobozi wa Wasafi wakoze cyane nkunyakira muri Tanzania, Imana ihe umugisha umutima wawe n’abanyatanzania muri rusange aho naho ni mu rugo”.

Diamond atungwa kandi agatoki ko abakobwa benshi abizeza imishinga ntigerweho, ikigamijwe ari ukuryamana nabo.

Spice Diana yakiriwe nkumwamikazi muri studio za Wasafi

Diamond Platnumz ni umuhanzi uzwiho gukunda abakobwa cyane dore ko bamwe bamwita ko yigize impfizi y’akarere kubera umubare mwinshi w’abakobwa bivugwa ko baryamana abandi bakabyarana abana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Banki yaribeshye yoherereza umugore asaga miliyoni y’amadorali, aryumaho yiguriramo inzu n’imodoka.

Hakozwe igikapu kidasanzwe gikozwe mu ishusho y’indege|Ni cyo cya mbere gihenze cyane ku isi(AMAFOTO)