in

Hagomba guhenda ibindi bitari inzoga, ibiciro by’inzoga byateje rwaserera mu baturage

Uretse ibinyobwa nka Fanta cyazamuweho amafaranga magana abiri ku icupa, ibinyobwa bimwe na bimwe byongereweho amafaranga menshi ibyo bamwe bafashe nko kubafata ku muhogo bakababuza guhumeka.

Abakunzi b’inzoga ya Primus baguye mu kantu bacikamo igikuba nyuma y’uko icupa rya CL 72 rikuwe ku mafaranga 1500 Fbu rigashyirwa ku1700 Fbu, mu gihe icupa rya CL 50 naryo ryavuye ku 1000Fbu rikongezwaho magana abiri y’amarundi.

Mu itangazo ryasohowe na Brarudi rigaragaza ko icupa rya CL 65 rya Amstel ryavuye ku marundi 1900 rigashyirwa ku 2500 Fbu mu gihe irya CL50 naryo ryazamutseho 600 Fbu.

Mu Burundi hirya no hino abaturage bamaze igihe bijujutira ubucye bw’ibinyobwa ndetse n’ibura rya Sima nayo yazamuye ibiciro.

Izamurwa ry’ibinyobwa rya BRARUDI ryaherukaga mu mwaka wa 2021 nabwo ryavugishije benshi ariko iyi nshuro bavuga ko BRARUDI yabafashe ku nda igakabya.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yagarutse muri Shampiyona, video ya Penalite APR FC yahuguje Police FC

Abafana ba Manchester United mu gahinda ubu Mason Greenwood ukinira iyi ekipe tayari yamaze gufungwa