in

Kelvin heart n’umuryango we baherutse gusura u Rwanda bahagize iwabo hakabiri -AMAFOTO

Umunyarwenya Kevin Hart yasangije abamukurikira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, ashima uko yakiriwe.

Nyuma y’iminsi 11 avuye mu Rwanda, Kevin Hart, yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ibihe yagiriye mu Rwanda, avuga ko yishimiye ubwiza bw’u Rwanda n’uko Abanyarwanda bamwakiriye muri rusange.

Yanditse ati “Umuryango wa Hart ufashe uyu mwanya ushimira u Rwanda ku bihe byiza mu buzima bwawo wagiriye mu Rwanda.”

“Umuryango wanjye uzahora wishimira uburyo wakiriwe mu buryo butangaje. Muri beza cyane, sinabona icyo mvuga. Turabakunda cyane mwese.”

Mu mashusho uyu muryango wafashe agaragaramo ingagi zo mu Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, uko yakiriwe agera kuri hoteli yacumbitsemo ubwo yari ageze mu Karere ka Musanze n’ibindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uziko nta mucyeba icyigira hano mu Rwanda! APR FC yamaze gutanga abakinnyi 2 mu ikipe bihora bihanganye

Abantu batandukanye b’ibyamamare bashenguwe n’urupfu rwa Producer Junior Multisystem witabye Imana