in

Abantu batandukanye b’ibyamamare bashenguwe n’urupfu rwa Producer Junior Multisystem witabye Imana

Ku munsi wo kuwa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda batunguwe no kumva inkuru y’incamugongo y’uko Producer Junior Multisystem yitabye Imana.

Ibyamamare bitandukanye bikomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mu Producer wubatse izina kubera indirimbo yakozwe zigakundwa cyane mu Rwanda.

King James baherutse gukorana indirimbo y’Imana bise ‘Nkomeza’ yashenguwe n’urupfu rwa Junior, yagize ati “Rimwe na rimwe umuntu abura icyo avuga kubera agahinda. Ruhukira mu mahoro muvandimwe nshuti.”

Badram yagize ati “Muvandimwe ruhukira mu mahoro, waduhaye ibyishimo uduha amafaranga udukorera imiziki yatumye beshi baba ibyamamare kumubumbe Imana yagukunzecyane ikujyana mu bayo ariyo nzira yatwese. Uruhukire mumahoro.”

Shaddyboo na we ni umwe mu basabiye uyu mugabo kuruhukira mu mahoro. Uncle Austin na we yerekanye ko ari mu bihe bitoroshye ati”Nta magambo mfite yo kuvuga. Roho yawe iruhukire mu mahoro munyabigwi.”

The Ben ari mu bifurije kuruhukira mu mahoro Junior Multisystem wanamukoreye zimwe mu ndirimbo. Christopher Muneza ati”Mu kuri ntacyo mfite cyo kuvuga ndababaye.”

Safi akomeza agira ati”Ndabizi muvandimwe uri mu ijuru urimo ucuranga piano. Roho yawe iruhukire mu mahoro.”

Meddy Saleh uyi ati”Uruhukire mu mahoro. ”Oda Paccy yerekanye ko bitoroshye ku bw’ibihe yanyuranyemo na Junior Multisystem, aho nawe yagize ati ”Hari inkuru igoye kumva Imana ikwakire muvandimwe kuva muri 2009 wari umuntu wanjye.”

Safi Madiba we yagize ati”Ntacyo mfite cyo kuvuga kugera ubwo tuzongera guhura muvandimwe.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kelvin heart n’umuryango we baherutse gusura u Rwanda bahagize iwabo hakabiri -AMAFOTO

“Nta muntu kamara” Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko amaze kunanirwa inshingano zo kuyobora ikipe ya Rayon Sports akaba atazakomeza kuyiyobora – VIDEWO