Muri iyi minsi hari amabanga ya byinshi byaberaga ahiherereye cyane ajyanye no gutera akabariro, asigaye asakazwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ukabona abagaragara muri ibyo bikorwa ntacyo bibabwiye.
Uyu munsi hari benshi bari gutinyuka kwiha akabyizi bari ku karubanda nko mu modoka, mu muhanda, mu bwiherero, mu tubari n’ahandi hatandukanye mu ruhame; abantu basigaye birekura nk’uko abato babyita.
Ibi bijyanye n’uko kwiha aka kabyizi bitagisaba ko umuntu muba muziranye bya cyane, kuko hari n’ababazanya amazina bamaze kumarana umusonga.
N’ubwo ubusambanyi bwakajije ku karubanda ariko, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 143 ifite umutwe ugira uti “Gukora ibiterasoni mu ruhame”, ivuga ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.”