in

Gira neza wigendere! Niziyimana Karim Makenzi yakozwe ku mutima n’ijambo yabwiwe na wa mwana Manishimwe Gilbert uzwiho gusesengura nyuma yo kumufasha none koko ineza yamusanze imbere

Mu minsi yashije nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda hatangiye kumvikana umwana ufite impano idasanzwe yo gusesengura umupira w’amaguru.

Kubera ubuzima bugoye uyu mwana yakuriyemo we n’umuryango we utuye mu karere ka Nyaruguru, yazanwe i Kigali maze ahura n’abakinnyi ndetse n’abakunda ruhago maze baramufasha.

Mu bamufashije harimo na Niziyimana Karim Makenzi ubu wamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports, ubwo yafashaga Gilbert yamusabiye umugisha.

Akima gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports, Makenzi yandikiye umunyamakuru Reagan Rugaju wamuhuje na Gilbert, amubwira ati “Wa mwana Gilbert yampesheje umugisha!“

Makenzi ari mu bitanze bafasha Gilbert, Gilbert amaze kubona icyo Makenzi akoze yaramubwiye ati Imana iguhe umugisha mwinshi kandi izakwiture! Koko Imana ntirenganya imukubiye inshuro nyinshi, kuko yamaze gusinyira Kiyovu Sports umwaka umwe avuye muri Gasogi United.

Gira neza wigendere ineza izagusanga imbere. Nawe wafasha Gilbert 0 789 484 039 wohereza kwa Nkusi Goreth.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakoraga ari wenyine! Ibimaze kuva mu iperereza riri gukorwa kuri Kazungu Denis wicaga abagore n’abakobwa, biteye ubwoba

Cyakora nawe uri Bavakure! Jacques Tuyisenge usigaye wibera muri Amerika yatumye abantu bamubona imboga mu menyo -IFOTO