in

Gihozo yavuze ibyo Bruce Melodie yamukoze araturika ararira

Gihozo Smartgirl wakunze Bruce Melodie ndetse akanamutegurita impano yavuze agahinda yagize ubwo Bruce Melodie yangaga kumwitaba kuri telefone ndetse ntanamubwire uko yakiriye impano ye. Mu kiganiro Gihozo yagiranye na Yago Tv Show yavuze ukuntu Bruce Melodie atigeze amuha umwanya ndetse akanirengagiza urukundo yamukunze.

Gihozo yavuze ko kuva kera yakunze Bruce Melodie ndetse anategura kuzamuha impano, igihe cyo kugura impano cyarageze uyu mukobwa impano arayigura ndetse anategura uko azayiha Bruce Melodie. Igihe cyo kuyimuha kigeze ngo yavuganye na Bruce Melodie amubwira ko atari ku kazi gusa impano ye ayisigara umunyamabanga we. Gihozo yahise ataha ageze mu rugo ngo ahamagara Bruce Melodie amubwira ko yageze mu rugo amahoro.

Gihozo yaturitse ararira muri iki kiganiro yibutse agahinda n’amarira yose Bruce Melodie yamuteye nyuma yo kumuha urukundo undi ntabihe agaciro. Gihozo yavuganye na Bruce Melodie muri iki kiganiro maze Bruce amubwira ko impamvu batabonanye cyangwa se yamubuze kuri telefone ari uko yari ahuze ari mu kazi kenshi amubwira ko ntayindi mpamvu yatumye atamwitaba kuri telefone.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’abanyarwandakazi yatwitse kurusha ayandi muri iki cyumweru

Rayon Sport ntabwo ari iya Perezida