Izina Germaine, rihabwa umwana w’umukobwa, ni izina rifite inkomoko mu Kilatini germānus bisobanura ngo umuvandimwe cyangwa se uwo muvukana.
Hari aho bandika Jermaine ariko umuhungu we bamwita Germain.
Bimwe mu biranga Germaine
Ni umuntu ubika ibanga kuko adapfa kuvuga, aba abitse amabanga menshi cyane mu mutima we.
Usanga akenshi ari umuntu ucecetse ku buryo wagira ngo arajunjamye ariko aba ari umuhanga mu kwitegereza.
Ibintu bye biba biri kuri gahunda ntashobora guhaguruka adafite icyo agiye gukora. Buri kintu cyose aba yagiteguye.
Ni umuntu wita ku byifuzo by’abandi ku buryo we ashobora kwiyibagirwa, gusa amarangamutima ahora hafi, yishima vuba ndetse ababara vuba iyo hagize ikimukomeretsa.
Aba yifuza gukundwa no kugaragarizwa urukundo kuko aribyo bituma yumva yagira inshuti nyinshi.
Akunda kumva imigani, inkuru zisetsa n’ibindi by’amateka akicara hasi akabyibazaho, ni umuntu ureba kure.
Iyo yiyemeje ikintu aragikora kandi arwana ishyaka mpaka akigezeho.
Iyo akoze ubucuruzi buramuhira kuko ntasesagura.