in ,

Genzura neza ibi bimenyetso by’indwara y’agahinda gakabije utaba uyirwaye.

Indwara y’agahinda gakabije(depression) ni indwara ihangayikije isi cyane cyane urubyiruko bityo rero menya ibimenyetso by’indwara ya depression (agahinda gakabije) uyirinde hakiri kare.

1.Kudakunda:ni igihe uhahamukira mu rukundo bitewe nuko uwo wakundaga cyane yakwatse maze ibyo bikakuviramo kudakunda burundu.

2.Kutiyitaho:ni igihe umuntu aba atakiyitaho nka mbere atari yayirwara,ugasanga umukobwa ntakijya muri saro gukoresha umusatsi n’inzara, umuntu arajya mu kazi atateye ipasi cyangwa atahanaguye inkweto n’ibindi.

3.Kwitakariza ikizere:ni igihe usanga umuntu atiyizeye agahora yumva ko ntamuntu umwitayeho,ntawumureba agahora atekereza ko nta kintu na kimwe ashobora gukora cyabara umusaruro n’ibindi,iyo binageze aho uwo muntu biragorana kubana nawe,ntakizere abafite mu bandi,ntanubwo aba yizeye ko mu mwitayeho bikaba byatuma imibanire ye n’abandi ijegajega rimwe na rimwe bikamuhereza ni mpamvu ituma yumvako ibyo atekereza ko aribyo koko niho usanga agira agahinda gakabije ugasanga nta gishaka kuba mu bandi,akigunga,akiheba akumva ko ntawe umukunda,ntashaka no kubona umuntu umwitayeho ari nabyo tujya tubona ikimenyetso cya nyuma k’indwara y’agahinda gakabije ari ukwiyahura.

Ku isi hose abantu bangana na 350 bafite agahinda gakabije urumva rero n’ikibazo gihangayikishije isi yose muri rusange muri abo bantu tuvuze harugura abangana na 50% bafite amahirwe mabi yo guhura n’ikibazo cyo kwiyahura.

Ubushakashatsi bwerekanye ko hagati y’abantu bafite ‘imyaka 18 na 35 niho haboneka agahinda gakabije kubera akenshi muri iyo myaka niho abantu batangira gukundana (guteretana) kandi twababwiye hejuru ko gukunda cyane nabyo bitera agahinda gakabije mu gihe uwo wakundaga akwanze.

 

 

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marira menshi reba ukuntu rutahizamu ukomeye wa Argentina yasezeraga burundu ku bafana, aretse gukina akiri muto(videwo)

Abana bakina mu ikipe Karim Benzema yakinnyemo akiri umwana bishimiye mu buryo budasanzwe Ballon d’or ye(videwo)