Hari zimwe mu nama z’ingenzi zishobora kugufasha mu guhangana n’uburwayi bw’umugongo bwibasiye abatari bake
1.Gukora Imyitozo ngororamubiri
Gukora imyitozo ngororamubiri biri mu bintu bishobora kugufasha mu guhangana n’uburwayi bw’umugongo kuko ituma amagufa akomera ndetse umubiri ukanabasha gukora neza.
2.Irinde kwicara cyangwa guhagarara ndetse no kugenda nabi (kwicara cyangwa guhagarara hamwe umwanya muremure urenze isaha)
Uburyo uhagararamo/wicaramo bigira ingaruka ku mugongo . Aha turavuga abantu bakunze kwicara umwanya munini barimo, abashoferi abamotari ndetse n’abantu bakora akazi kabasaba gukoresha mudasobwa umwanya munini.
Ni byiza ko wicara umugongo ufashe ku ntebe ndetse n’ibirenge bihagaze hasi neza utitendetse.
3.Irinde inkweto ndende
Inkweto ndende cyane izambarwa n’abagore /abakobwa ziri mu zibatera uburwayi bw’umugongo. Kuzirinda nabyo byagufasha kwirinda uburwayi bw’umugongo.
4.Irinde kugira ibiro byinshi bitajyanye n’uburebure bwawe.
Burya kugira ibiro byinshi bitajyanye n’indeshyo yawe nabyo bishobora kuba intandaro yo kugira uburwayi bw’umugongo. Rero ni byiza ko igihe ibiro byaje bikabije wihutira kwitabira gahunda zo kugabanya ibiro.
5.Irinde kunama inshuro nyinshi cyane.
Igihe ukarabira muri dushe idafite amazi aturuka hejuru ni byiza ko ushaka ikintu uterekaho icyo wogeramo kugira ngo wirinde kunama wunamuka kenshi kuko nabyo bitera ubu burwayi.