in

Genda Rayon ntawutazakwiba! Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yavuze ko afite imyaka 20 igihugu cyose cyirakangarana kuko yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri 2009

Genda Rayon ntawutazakwiba! Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yavuze ko afite imyaka 20 igihugu cyose cyirakangarana kuko yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri 2009.

Ikipe ya Rayon Sports yabyutse itangaza ko yakiriye rutahizamu uturuka muri Cote D’Ivoire witwa Gnamien Mohaye Yvan.

Mu kiganiro yatanze yavuze ko afite imyaka 20 ndetse ko agifite inzozi zo gukinira ikipe ye y’igihugu.

Mu byukuri ntabwo uyu mukinnyi afite imyaka 20 kuko yatangiye gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga muri 2009 ahereye mu ikipe yiwabo yitwa SPORTING CLUB DE GAGNOA ndetse binavugwa ko muri za 2006 yakinaga mu makipe y’abatarabigize umwuga

Muri 2013, uyu rutahizamu yaje gukina mu ikipe yitwa Academy de Foot Amadou Diallo nayo yiwabo muri Cote D’Ivoire akinana n’Umurundi nawe wanyuze muri Rayon Sports, Kwizera Pierro batozwa na Lionnel Soccoia.

Uramutse ubaze neza ndetse ukareba no kubyangombwa by’inzira bya rutahizamu wa Rayon Sports, Gnamien Mohaye Yvan afite imyaka 36 aho kuba 20.

Uyu mukinnyi natangira gukinira Rayon Sports niwe uzaba ushaje kurusha abandi muri shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yagiye mu murima we maze acukura umwobo ashyiramo amazi ni uko maze ahamagara umuryango we bajya kwidumbaguza gusa ariko ukuntu bavuyemo basa byatumye bahabwa urw’amenyo (AMAFOTO)

Stade AMAHORO imirimo yo kuyubaka irimo kugera ku musozo vuba iratangira gukoreshwa [Amafoto]