in

Gatsibo: Umukozi ukorera mu Mwalimu Sacco arakekwaho kwiba amamiliyoni agahita atoroka

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, haravugwa inkuru yuko tariki 29 Gicurasi 2023, Umwalimu Sacco – Ishami rya Gatsibo yibwe.

Uwambaje Laurence uhagarariye iki kigo cy’imari yemeje iby’aya makuru avuga ko Umwalimu Sacco Ishami rya Gatsibo mu Murenge wa Kabarore yibwe.

Ati: “Amakuru avugwa ni ukuri Umwalimu Sacco wibwe, ariko nta muntu wo hanze watwibye, ahubwo umwe mu bakozi bacu ni we watwibye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry nawe yatangaje ko hibwe Miliyoni 37, akibwa taliki 26 Gicurasi 2023, bikaba bicyekwa ko yibwe n’umucungamutungo Mukabaramba Françoise wari wasigariyeho umuyobozi wa Sacco.

Bivugwa ko ubwo ibi byabaga, uwari umucungamutungo [Manager], Umuhoza Jacqueline wari wari muri konje yatawe muri yombi, naho Mukabaramba Françoise uri gushakishwa biravugwa ko yaba yaragiye mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo bikitwa ‘inyama z’abakene’! Impamvu ukwiye kurya ibishyimbo buri munsi nubwo bisigaye bibona umugabo bigasiba undi

Amakuru mashya kuri wa mugabo watawe muri yombi azira gusambanira mu ruhame – VIDEWO