Umugabo witwa Murindababisha Edouard, ushinzwe kubika amakuru mu Karere ka Nyamagabe, wagaragaye mu mashusho asa nk’uri gusambanira mu ruhame, yagizwe umwere, ararekurwa.
Zimwe mu mpamvu zatumye uyu mugabo agirwa umweri n’uko mu rukiko, abacamanza babajije abashinjacyaha aho umukobwa wagaragaye yicaye ku musore ari, uwafashe amashusho ndetse n’uwayikwirakwije, ariko bose barabura.
Ikindi kimenyetso cyashingiweho uregwa agirwa umwere ni uko umutangabuhamya bari bazanye yavuze ko atari ari aho biriya byabereye kuko ngo yari yakoze ijoro, ahishura ko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga.