in

Gasabo: Ihere ijisho imodoka 2 zafashwe n’inkongi y’umuriro maze zirashya zirakongoka(videwo)

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza ahagana saa cyenda, imodoka ebyiri zari ziparitse mu igaraje ry’uwitwa Mushimire riri i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, zahiye zirakongoka.

Ni imodoka zo mu bwoko bw’amavatiri, aho imwe y’uwitwa Kayitare ngo yarimo gukanikwa, nyuma y’akanya gato abakanishi bayivuye iruhande, abantu ngo bagiye kubona babona irimo gushya.

Iyo modoka ya Kayitare ngo ni yo yafatishije ngenzi yayo yari iyiparitse iruhande, ikaba ari iy’uwitwa Gerard Hategekimana, yo yari yarahazanywe ikeneye kozwa mu kinamba.

Uwitwa Uwitonze ushinzwe imicungire y’iryo garaje avuga ko bataramenya icyateye gushya kw’imodoka yakongeje ngenzi yayo, cyane ko nta wari uyegereye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kugirwa umwere Prince Kid yagaragaye ari kumwe na Miss Iradukunda Elsa(video)

Padiri yirukanwe mu Misa nyuma yo gufatwa arimo asambanya umugore w’abandi