in

Gasabo abaturage bariye karungu nyuma yaho umusore wo muri ako gace ubuyobozi busenye inzu yubakiye nyina maze ahita yiyahura

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali haravugwa inkuru y’umusore wiyahuye nyuma yo kubona ko inzu yubakiye mama we ubuyobozi buri kuyisenya.

Uyu musore witwa Nzayisenga yaje atashye iwabo maze aza gutungurwa no kubona inzu abanamo na mama we, asanga iri hasi yose ngo kubera ko yubatswe nta byangombwa, niko guhita asubira inyuma maze yijugunya muri ruhurura ipima metero zirenga 30.

Abaturage bahise bamanuka muri iyo ruhurura bamuvanamo, kubw’amahirwe basanze akiri muzima ni mu gihe n’inzego z’umutekano zishinzwe ubutabazi zari zamaze kuhagera gusa abaturage bari bariye karungu maze ntibemera ko zimukoraho maze bamujyana kwa muganga bamuteruye.

Aba baturage bari barakaye bavuga ko iyi nzu yari imaze igihe kinini kandi ntubumva ukuntu isenwe yonyine ngo kubera ko muri ako gace inzu zirimo zidafite ibyangombwa ari nyinshi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ndihoiubwimana Emmy
Ndihoiubwimana Emmy
1 year ago

Birababaje nukuri uwo musore narenganurwe nukuri.

Gicumbi: Umugore n’abana be bane bakurikiranweho gukorera igikorwa cy’ubunyamaswa papa ubabyara

AMASHUSHO :Umukobwa yahuye n’ibyago bikomeye nyuma yo gusabwa n’umukunzi we kwibagisha amazuru