Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FIFA ryashyize ahagaragara abasifuzi bazasifura Igikombe cy’isi cy’abari n’abategarugori kizatangira muri Nyakanga 2023.
Muri aba basifuzi hagaragaraho umunyarwandakazi w’imyaka 34 ariwe Mukansanga Salima ukubutse no mu gikombe cy’isi cy’abagabo cyabereye muri Qatar, akaba ari umwe mu basifuzi batatu bo ku mugabane wa Afurika bazasifura hagati mu kibuga.
Igikombe cy’isi cy’abari n’abategarugori kizabera muri Australia na New Zealand kikaba kizatangira tariki 20 Nyakanga kikarangira tariki 20 Kanama mu 2023, aho kizabera mu mujyi ikenda itatukanye.