Igihugu cya Gabon kigomba gusobanurira CAF uburyo nyina w’umukinnyi Guélor Kanga Kaku (G.Kiaku,) wapfuye mu 1986 muri DRC nyamara bikaba bigaragara ko uyu muhungu we yaravutse mu 1990 ku byangombwa bye.
CAF yatangije iperereza ku rubanza rwa Guelor Kanga Kaku kinira ikipe y’iki gihugu, kugirango Gabon ibashe gutanga ibisobanuro.Ibyangombwa by’ubuyobozi byerekana ko Guelor Kanga Kaku akomoka mu gihugu cya Gabon ariko mu byukuri, ni Umunyekongo . Ukurikije inyandiko zatanzwe n’uruhande rwa congo, uyu mukinnyi mu byukuri yitwa Kiaku Kiangani akaba yaravukiye i Kinshasa ku ya 5 Ukwakira 1985, bitandukanye n’irangamuntu ye ya Gabon imugaragaza ku izina rya Guelor Kanga Kaku, wavutse muri Nzeri 01, 1990 muri Oyem.Nyina wa Kiaku akaba yaritabye Imana mu 1986 bikaba rero biteye urrujijo uburyo uyu mukinnyi yavutse mu 1990 nyuma y’uko nyina yitabye Imana.
Gabon yaguye mu mutego isaba CAF isubikwa ryurubanza kugira ngo yongere gushaka uko yiregura.