in

Ubuzima bw’umuhanzi Big Boss buri mazi abira,aratabaza(amashusho)

Umuhanzi akaba n’umunyarwenya Habanabashaka Thomas uzwi ku mazina ya Big Boss arembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu aho arasaba abakunzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange kumufasha mu masengesho no mu bushobozi kugira ngo adahitanwa n’uburwayi.

Uyu mugabo umaze kumenyerwa n’Abanyarwanda kubera imiterere ye y’umubyibuho udasanzwe n’uburyo akoramo umwuga wo gusetsa, yashyize hanze amashusho amugaragaza ahumekera mu byuma byongera umwuka kwa muganga asaba Abanyarwanda kumuba hafi.

Mw’ijwi riri ridafite ingufu, Big Boss avuga ko ubuzima bwe butameze neza habe na gato kubera uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso akaba amaze iminsi mu bitaro yitabwaho n’abaganga.

https://www.instagram.com/tv/CPImqHiAnqZ/?utm_medium=copy_link

 

Yatangiye agira ati ” Ndabasuhuje abantu bose bakunda Big Boss aho bari hose Imana ibafashe, rero Big Boss ntago meze neza ndarwaye ndwaye umuvuduko w’amaraso meze nabi cyane ndi mu bitaro bikuru za Mayami za Rubavu, mu by’ukuri sinzi nimba mwarandebaga munkunda koko, murankunda se koko “

Asa nk’usetsa yakomeje agira ati ” nk’ubu naba ndwaye mukavuga ati bimeze bite? umuntu ushaka gufasha tayali yabikora, nta muntu urwara ngo yifashe kandi ubu burwayi buba bukaze “

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu byakwereka ko umugore/umukobwa yambaye nabi.

Gabon yasabwe gusobanurira CAF uburyo nyina wa G. Kiaku, wapfuye mu 1986 muri DRC yaje kubyara umuhungu we mu 1990.