in

Frida Kajala ari Kwicuza bikomeye nyuma yo gusangira umugabo n’umwana we

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime Frida Kajala uri mu bagore batigisa imyidagaduro muri Tanzania, yemeye ko yagiye afata imyanzuro imwe n’imwe ahubutse mu buzima bwe, anavuga ko yicuza kuba yarakundanye n’umugabo umwe n’umukobwa we Paula Kajala.

Ibi Frida Kajala yabivugiye mu gice cya mbere cya filime y’uruhererekane ‘Behind the Gram’ izajya inyuramo ubuzima bwe bwa buri munsi n’umukobwa we. Biteganyijwe ko bazagenda bahishuriramo amwe mu mabanga y’ubuzima bwabo busanzwe atazwi n’abafana babo.

Frida Kajala yabwiye umukobwa we ko atekereza ko yagiye amutenguha nk’umubyeyi, kandi yagakwiye kuba ari we umubera urugero. Avuga ko kandi yumva ibyo yagiye akorera umukobwa we byazanye agatotsi mu mubano wabo bikanatuma Paula atangira kumushidikanyaho n’imyanzuro afata.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nta kuntu Kiyovu itari gutsindwa: Hamenyekanye uruhare rw’umuherwe ‘Trump’ wa Musanze FC rwatumye Kiyovu Sports ibambirwa i Gologota kwa Sunrise 

Umukobwa yateje umwuka mubi nyuma yo kwifotoza yambaye agapira gusa nabwo kagufi