in

Nta kuntu Kiyovu itari gutsindwa: Hamenyekanye uruhare rw’umuherwe ‘Trump’ wa Musanze FC rwatumye Kiyovu Sports ibambirwa i Gologota kwa Sunrise 

Umunsi wa 28 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wasize Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yakije umuriro kuri Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide uzwi nka ‘Trump’ bitewe n’amagambo yatangaje.

Mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC igitego 1-0, nyuma y’umukino Juvénal abajijwe kuri Trump, yagize ati “urwagwa na lisansi ubihuze koko.” Ubwo yashakaga kuvuga ko arusha amafaranga Trump ucuruza inzoga kuko we acuruza lisansi.

Ubwo iyi Kipe ya Kiyovu Sports yari iyoboye urutonde rwa shampiyona yasabwaga byibuze kunganya na Sunrise FC ku munsi wa 29 igahita igira amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Trump we yakoze ibishoboka byose kugira ngo Juvénal ababarire kwa Sunrise.

Amakuru atugeraho avuga ko Trump yari yemereye agatubutse buri mukinnyi wa Sunrise FC mbere yo gukina na Kiyovu Sports.

Ubusanzwe ikipe ya Sunrise Fc iyo yatsindaga umukino muri mukinnyi yababwaga ibihumbi 35 Frw, gusa bari bemerewe gukubirwa kabiri bagahabwa ibihumbi 75 Frw kubona intsinzi kuri Kiyovu Sports.

Trump wari waje kureba uyu mukino warangiye Sunrise FC itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, yari yemereye buri mukinnyi wa Sunrise ibihumbi 150 Frw kugira ngo bababaze Mvukiyehe Juvénal na Kiyovu Sports ye.

Aya mafaranga yagombaga kwiyongera ku bihumbi 70 Frw bari bemerewe n’ikipe yabo. Iyo bataza gutsinda Trump yari kuyagumana. Hari andi mafaranga kandi azatangwa n’Akarere ka Nyagatare yiyongera kuri aya.

Birumvikana buri mukinnyi wa Sunrise yakinaga anatekereza ku bihumbi 220 Frw ari buhabwe ni baramuka batsinze Kiyovu Sports. Hari andi makuru avuga ko hari andi mafaranga aba bakinnyi ba Sunrise bari bemerewe n’amakipe nka Rayon Sports ndetse na APR FC kugira ngo bace agasuzuguro ka Juvénal n’ikipe ye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Akatari kaza azakazana i Kigali!’ Ddumba yakojeje agati mu ntozi nyuma yo kuvuga ko akundana na murumuna wa Yolo The Queen – AMAFOTO

Frida Kajala ari Kwicuza bikomeye nyuma yo gusangira umugabo n’umwana we