Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakuyeho icyaha Uwimana Francis uzwi mu muzika nyarwanda nka Fireman akaba yari akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa umugororwa I wawa bikamuviramo ubumuga buhoraho.
Fireman yaregwaga muri dosiye irimo abantu 11 barimo abasirikare, abayobozi n’abo bagororerwaga hamwe Iwawa ari naho icyaha yari akurikiranyweho cyakorewe.
Uyu muhanzi yagizwe umwere Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2021, nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye imyaka itatu muri Gashyantare 2021 ariko Fireman akaza kujuririra uwo mwanzuro bikaba maze urukiko rwemeza ko ari umwere.
Nyuma yo kuba umwere, Umuhanzi Fireman abinyujije kumbuga nkoranyambaga yashimiye abmufashije ndetse n’abamubaye hafi mururu rugendo.
Yagize ati “Ruremabintu niwe mucamanza utabera kweli…Thank God.
Ndashimira Imana cyane,High military court,JayC,Me Irene,Judith,Yago,Fireman fam(abitanze),TuffGang,Homiez,Brothers Friends and Fans,RDF,Media,Rwanda(my country) na buri wese wabaye involved mu bihe bikomeye narindi gucamo mukamba hafi mukankomeza..I will never forget that!!! Thank ya all,God bless ya all,God bless Rwanda,God bless Francis Fireman.
THE TIME IS NOW..so with u guys,LET US MAKE IT HAPPEN…Imana ibidufashemo”
https://www.instagram.com/p/CWeEZdFr-LB/?utm_source=ig_web_copy_link