in

FIFA yemeje impinduka nshya mu Gikombe cy’Isi kuva mu cya 2026

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ( FIFA) , yemeje impinduka nshya mu migendekere n’imikinire mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi kuva muri 2026.

Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi ni ryo rushanwa rya mbere mu mupira w’amaguru, ndetse riri no mu marushanwa akuze ku Isi nzima.

Igikombe cy’Isi cyakinwe bwa mbere mu 1930 kibera muri Uruguay, kuva icyo gihe FIFA itegura Igikombe cy’Isi yagiye ikora impinduka mu migendekere y’icyo gikombe.


Igikombe cy’Isi gisigaye gikinwa nyuma y’imyaka ine, bivuze ko igikurikiyeho kizaba muri 2026 kikabera muri USA, Mexico na Canada.
FIFA yemeje ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabamo impinduka zitandukanye ziganjemo izo kongera amakipe n’imikino izakinwa.
FIFA yemeje ko Igikombe cy’Isi cyo kuva muri 2026 hazakinwa imikino 104 ivuye kuri 64 yakinwaga.
FIFA yemeje ko Igikombe cy’Isi kizakinwa n’makipe 48 avuye kuri 32.
Amatsinda azaba 12 n’abiri.
Byibuze ikipe izajya igera ku mukino wa nyuma izajya iba yara kinnye imikino 8.

Amakipe 2 niyo azajya ava muri buri tsinda ako kanya ugateranyaho 8 yatsinzwe neza( Best loosers).

Ikipe y’igihugu ya Argentina niyo yatwaye igikombe cy’Isi cya 2022

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Nta gishya cyane nuko bongereye amakipe na best loosers

Inkuru y’inshamugongo! Imodoka nini ya Howo ikoze impanuka yinjira mu ishuri ihita yica abanyeshuri batatu (AMAFOTO)

Imvura yaguye yahitanye ubuzima bw’abana 2