Imodoka yo mu bwoko bwa Howo ikoze impanuka yinjira mu ishuri ihita yica batatu mu gihe abandi 18 bakomeretse.
Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda aho imodoka iminyerewe mu gutwara imicanga yabuze ikerekezo ikisanga yagonze ishuri ryari riri kwigiramo abanyeshuri.
Nk’uko Polisi yo muri icyo gihugu ibitangaza, umushoferi w’iyi modoka yananiwe kuyiyobora ni uko yisanga yagonze ishuri ryari ririmo abanyeshuri bari bari kwiga isomo rya mudasobwa.
Iyi modoka yishe abanyeshuri batatu mu gihe abandi 18 bahise bakomereka bikomeye. Kuri ubu Polisi yahise ita muri yombi uwari utwaye iyo modoka.
AMAFOTO



Sha howo bimeze gute ibyayo
RIP TO them 💔 😠💔 😠💔 ðŸ˜
Ntayo nteze gutwara category nzayibika