Nyuma y’igikombe cy’isi kigiye kubera muri Qatar hazahita hatangira gutegura igikombe cy’isi kizabera mu bihugu bya Canada, Amerika ndetse na Mexico, FIFA ikaba yatangaje imijyi kizaberamo uko ari 16.
Ku mikino yose izabera muri Amerika ikaba izakirirwa mu mijyi yo muri icyo gihugu nka Atlanta, Boston, Dallas, Houston, Kansas City, Los Angeles, Miami, New York/New Jersey, Philadelphia, San Francisco ndetse na Seattle.
Igihugu cya Canada kikazakirira iyi mikino mu mijyi irimo Toronto na Vancouver, mu gihe Mexico ari imijyi nka Guadalajara, Mexico City ndetse na Monterrey.
Iyi mijyi yose ikaba yatoranijwe mu birori byo kumurika inyubako ya Rockefeller aho ibi birori byari byitabiriwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino.
Iyi mikino igiye kubera muri Amerika ikaba yaherukaga kuba mu mwaka wa 1994 aho igikombe cyatwawe n’ikipe y’ibihugu ya Brazil.