Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer yari amaze iminsi asabye umwiherero w’abakinnyi ariko FERWAFA yakuyeho uyu mwiherero.
Muri iki cyumweru umuyobozi muri FERWAFA Jules Karangwa yatangarije Flash FM ko mu cyumweru gitaha hategenyijwe umwiherero w’abakinnyi bakina imbere mu gihugu nkuko byari byarasabwe n’umutoza Carlos Alos Ferrer.
Uyu mutoza impamvu yatangaje, yavuga ko ashaka gukomeza gutegura aba bakinnyi akazakina imikino afite mu mezi ari imbere bameze neza, akazongeramo abaturutse hanze ariko abo mu gihugu amaze kubumvisha imikinire ye ashaka ko bakina.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda, ryasuzumye neza ubu busabe bwa Carlos Alos Ferrer buza gufata umwanzuro wo gukuraho uyu mwiherero cyane ko byari bubangamire imyiteguro y’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda.
Ibi byashimwe n’abantu benshi cyane ko bimaze kuvugwa benshi bibazaga ku kintu uyu mwiherero waba umaze ariko benshi bakagaya iki kintu mu gihe cyaba cyemewe n’ababishinzwe.