in

FERWAFA igiye gutuma abafana ba Rayon Sports bamwenyura nyuma yo guhemukirwa bikomeye n’umusifuzi wanze igitego ku mukino wa Mukura

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rigiye guhana umusifuzi wo ku ruhande Bwiriza Nonati wanze igitego cya Rayon Sports.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, ikipe ya Mukura Victory Sports yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego kimwe kuri kimwe.

Ubwo bari bageze ku munota wa 45 Moussa Camara yibwiraga ko atsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ariko umusifuzi wo ku ruhande, Bwiriza Nonati, yerekana ko habayeho kurarira.

Abantu benshi bibajije impamvu umusifuzi afashe iki cyemezo kuko Camara yatangiye kugenda umupira utaragera kuri Sebwato Nicholas umuzamu wa Mukura Victory Sports ngo awukuremo kandi nabwo uyu rutahizamu wa Rayon Sports akaba atari yaraririye.

Umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry kuri Twitter yemeje ko bagiye gusuzuma ibihano bazafatira umusifuzi Bwiriza Nonati, bikaba bikomeje kuvugwa ko ashobora guhagarikwa kumara amezi abiri adahabwa umukino mu Rwanda.

Nyuma y’uko Rayon Sports yangiwe igitego cyagombaga kuyihesha intsinzi, kuri ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 32 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota abiri.

Written by Social Mula

Umunyamakuru yafashije abantu 1000 bari bafite ikibazo cy’ubuhumyi kubona (kureba)

Amashusho ya Zari Hassan akaragira umubyimba umukunzi we Shakib nk’inkumi y’imyaka 20 – VIDEWO

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO