in

Fc Barcelone yiteguye gukuba incuro 8 umushahara wa Lautaro Martinez

Ikipe ya Fc Barcelone yateye intambwe ikomeye muri gahunda yayo yo kugura tutahizamu Lautaro Martinez aho bivugwa ko yamaze kumvikana n’uyu musore ku mushahara azajya ahembwa naramuka agiye gukina i Barcelona.

Nkuko ikinyamakuru Sport cyabitangaje, Fc Barcelone na Lautaro Martinez bamaze kumwikana ku masezerano y’imyaka 5 aho yazajya ahembwa akayabo ka miliyoni 12 ku mwaka. Umushahara wa Martinez ukaba wahita wikuba inshuro zigera ku 8 kuko ubu ahembwa agera kuri miliyoni imwe nigice ku mwaka.

Nubwo Barca yamaze kumvikana na Martinez, Sport ikaba yemeza ko kugeza ubu itarabasha kumvikana na Inter Milan ku giciro cy’uyu musore aho Inter Milan ikomeje gutsimbarara kuri miliyoni 111 z’amayero gusa barca yo ikaba ishaka kugabanyirizwa.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuzima bushaririye bwa Eddy Kenzo muri Côte d’Ivoire bwamuteye indwara y’agahinda gakabije

PSG yatangaje igiciro cya Neymar