Nyuma yuko ikipe ya Fc Barcelona ikomeje kwiraza inyanza yanga kongera rutahizamu wayo Lionel Messi kurubu iyi kipe idacunze neza ishobora kwisanga nuyu mugabo ayivuyemo bitewe nuko amafaranga yagurwa(Buy out Close)ye atakiri menshi ugereranije nimpano ye kuberako amasezerano ye aranagirana n’uyu mwaka. Twifashishije ikinyamakuru Marca cyanditse iyi nkuru tukaba twabakusanyirije urutonde rw’abakinnyi bakomeye mu gihugu cya Espagne n’amafaranga yatangwa kuwaba yifuza wese kugura umwe muribo.
Ronaldo – €1billion (£886m)
Karim Benzema – €1bn (£886m)
Isco, Marco Asensio – €700m (£620m)
Gareth Bale, Luka Modric, Toni Kroos, Dani Ceballos – €500m (£443m)
Ousmane Dembele – €400m (£354m)
Lionel Messi – €300m (£266m)
Luis Suarez, Sergio Busquets, Gerard Pique, Andres Iniesta, Antoine Griezmann – €200m (£177m)
Nkuko uru rutonde rwakozwe hagendewe kumafaranga yagurishwa buri mukinnyi hagendewe ku masezerano afite, biragaragara ko Lionel Messi mu mpapuro ashobora kugurishwa mu gihe cyose yaba atakiyumva mu ikipe ya Fc Barcelona ndetse ko n’ikipe yamushaka yamubona idahenzwe bitewe nibyo yazayigezaho.