Umukinnyi wakiniye ikipe ya Arsenal wabiciye bigacika ubwo yarakiri muri iyi kipe mbere yuko ayivamo akajya gushakira ahandi amasaziro ku myaka ye 34 umunya Cote d’Ivoire Emmanuel Eboue kurubu ukinira ikipe yo mu gihugu cya Turukiya Ocağı Limasol nyuma y’ikizamini cy’ubuzima yakoze akaba yasanzwemo ubwandu bw’agakoko gatera Sida.
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo kumugabane w’iburayi nka Sky sport, Telegraaph, the sun n’ibindi aravuga ko uyu mukinnyi Emmanuel Eboue ubwo yakoraga ikizamini cy’ubuzima nkuko bisanzwe muri buri kipe mu ntangiriro za Champiyona yaba yarasanze afite ubwandu bw’agakoko gatera Sida. Uyu musore bikaba bivugwa ko yaba agiye kwerekeza mu gihugu cy’ubwongereza gukoresha ibindi bizamini no kwivuza. Iyi akaba ari inkuru ibabaje cyane ku bakunzi b’ikipe ya Arsenal.