in

Ethan Vernon wikubiye uduce twose two muri Tour de Rwanda ake kashobotse

Etape ya mbere yakinwe ku Cyumweru abasiganwa bava i Kigali berekeza i Rwamagana, ku munsi wa kabiri bahaguruka i Kigali berekeza i Gisagara, zose zikaba ari etape zatwawe n’umwongereza Ethan Vernon.

Etape ya gatatu igiye gukinwa kuri uyu wa kabiri, abasiganwa barahaguruka mu karere ka Huye berekeza mu karere ka Musanze, akaba ari naho hitezwe abakinnyi bazi kuzamuka barimo ikirangirire Chris Froome.

Abasiganwa barahaguruka i Huye saa 8:30 bakore urugendo rw’ibilometero 199.5, aho biteganyijwe ko hagati ya saa 13:39 na 13:50 aribwo basoza. Barahaguruka Huye bagane mu mujyi wa Kigali bace ku Giti cy’inyoni bahite bafata inzira yerekeza i Musanze.

Ethan Vernon ukinira Soudal Quickstep niwe wambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo gutwara etape ebyiri za mbere, ariko abakurikira uyu mukino cyane bavuga ko akazi ke yagasoje hagiye gukurikiraho abandi bakinnyi bafite umwihariko wo kuba beza mu kuzamuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Turkey na Syria hongeye kwibasirwa n’umutingito

Amafoto utabona ahandi: Amwe mu mafoto y’ingenzi yaranze umunsi wa 2 wa ‘Tour Du Rwanda’Â