in

Ese waruziko gufunga inkari cyane bigira ingaruka ku mubiri (Sobanukirwa)

Gufunga inkari bikorwa n’abantu bamwe na bamwe ahanini bitewe no kubura aho bihagarika cg umwanya wo kujya kwihagarika; nk’igihe uryamye cg se ahandi hatakwemerera guhaguruka ngo ujye mu bwiherero, bishobora kugira ingaruka ku mubiri.

Gushaka kunyara ni ibisanzwe ku mubiri, akaba ari yo mpamvu umuntu agira uruhago rwagenewe kubika inkari, kuko utahora unyara uko inkari zije, ariko si buri gihe aho kunyara (cg kwihagarika) haboneka.

Kuba washobora gufunga inkari igihe gito, ntacyo bitwara umubiri, gusa kumara igihe kirekire bishobora kugira izindi ngaruka harimo no kongera ibyago byo kwibasirwa n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Niyo mpamvu atari byiza kuba wafunga inkari igihe kirekire.

Ese wemerewe gufunga inkari igihe kingana gute?

Nubwo uruhago rw’umuntu rushobora kubika hagati ya mililitiro 400 na 500 (400-500ml; ni hagati y’agakombe n’igice na tubiri), uburyo rwuzuramo bugiye butandukana kuri buri muntu. Kuzura k’uruhago biterwa n’impamvu nyinshi, akaba ariyo mpamvu utamenya igihe nyacyo umuntu ashobora gufunga inkari.

Hari abantu bamwe bakunda gushaka kunyara cyane, zimwe mu mpamvu zibitera cyane, harimo; kunywa amazi cg ibindi binyobwa cyane cyane ibirimo caffeine bikunda gutuma unyaragura cyane.

Uko ugenda usaza niko imikorere y’uruhago igabanuka, gusa kunyaragura kenshi, kuribwa ugiye kwihagarika, cg se kwinyarira udukari ducye byo ntibiterwa n’imyaka.

Ingaruka zo gufunga inkari

Mu bisanzwe, kuba wakihangana igihe gito, mu gihe utarabona aho wihagarika nta kibazo. Gusa uko inkari zitinda mu ruhago niko byongera ibyago byo kwibasirwa n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Impamvu ni uko, uko inkari zitinda mu ruhago bishobora kongera umubare wa bagiteri zihakurira.

Ibyagufasha gufunga inkari igihe kirekire

  1. Gerageza kwicara ahantu hamwe. Kugendagenda, gusimbuka cg kwinyeganyeza cyane byongera ubushake bwo kumva ushaka kunyara.
  2. Hindura ubushyuhe cg ubukonje urimo. Kuba waba ushyushye cg ukonje bishobora kukongerera ubushake bwo kumva ushaka kunyara. Akenshi gukonja cyane, nibyo byongera kumva ushaka kunyara.
  3. Shaka ibikurangaza. Kuba washaka icyo uhugiraho; nko kuganira, gukina imikino kuri telephone cg ibindi byose bigufasha gufunga inkari igihe kirekire.

Mu gihe ubonye ubwiherero ni ngombwa ko inkari zose zishira mu ruhago, bitabaye ibyo nyuma y’akanya gato urongera ugashaka kwihagarika.

Ibyo ugomba kwirinda

  1. Gukomeza kunywa. Iyo uruhago rwuzuye, gukomeza kunywa byongera ikibazo, kuko ibyo unywa bibura aho bijya.
  2. Gukomeza ugendagenda bituma wumva ushaka kunyara cyane, niyo mpamvu ugomba kwicara ahantu hamwe.
  3. Ibinyobwa byose birimo ikawa bikoresha cyane uruhago, bikaba byatuma wumva ushaka kunyara cyane. Niyo mpamvu ugomba kubyirinda.
  4. Amazi ashyushye (cg y’akazuyazi) cg se koga mu mazi menshi (piscine cg ikiyaga) byongera kumva ushaka kunyara, akaba ari yo mpamvu atari byiza kujya mu mazi wafunze inkari.

Mu gihe ubona utabasha gufunga inkari n’igihe gito gishoboka, ni ngombwa kwegera umuganga w’indwara z’impyiko n’uruhago cg se umuganga w’indwara z’abagore (gynecologist and urologist).

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwo abantu bakeka ko ari umugabo wa Aline Gahongayire ntabwo ari we ahubwo ni oncle we

Umugabo Yishe Umuturanyi We Amuziza Gucuranga Imiziki Cyane