Igitaramo cya Bruce Melodie cyabaye kuruyu wa gatandatu muri Kigali Arena kitabiriwe ningeri zose guhera kubyamamare hano mu Rwanda ndetse n’abafana be bari bakubise buzuye aho igitaramo cyabereye.
Bamwe mubyamamare byagaragaye ahabereye igitaramo harimo n’umusore ukunzwe mugusobanuro ama filime (Agasobanuye) witwa Rocky Kirabiranya. Uyu musore ubundi ukunze kugaragara avuga ko nta mukunzi afite ndetse akaba ari gake wamubonana n’umukobwa, ndetse niyo bibaye bigahinduka inkuru, yaje kugaragara muriki gitaramo ari kumwe n’umukobwa w’umuzungu bahuje urugwiro ubonako bitaruye abandi.
Bimenyereweko ubundi Rocky Kirabiranya agendana n’agakundi (Gang) k’abasore bakorana akazi kaburi munsi, ariko kuriyi nshuro aba bagenzi be bari bari ukwabo, Rocky n’uyu muzungukazi nabo bari bari ukwabo ari babiri ubona ko bahuje urugwiro.
Mumafoto yagiye hanze, harimo iyo Rocky afashe kurutugu uyu mukobwa ndetse nindi uyu mukobwa w’umuzungu yarafashe ukukoboko kwa Rocky ubonako bari kuryoherwa n’igitaramo.
Ese uyu yaba ariwe mukunzi wa Rocky Kirabiranya? aya makuru tuzakomeza kuyabakurikiranira