in ,

Ese ni ibiki umukobwa yakurikiza kugirango amenye kwifotoza neza?

Ujya ukunda kubona hari abantu amafoto akunda kuba ari meza, ariko wowe wakwifotoza ukabona ayawe ntago araba meza nkuko ayabandi aba ameze maze ukibaza impamvu ibitera. Humura ntago ari wowe ufite icyo kibazo wenyine kandi icyiza nuko bitagoye kugirango nawe amafoto yawe ajye aza ameze neza.

Dore ibyo gukurikiza kugirango amafoto yawe aze ameze neza.

1.Menya ubwiza bwawe aho buri.

Ikintu cyambere nukumenya ubwiza bwawe aho buri ubundi ube aribwo ugaragaza cyane ku ifoto, niba uziko useka neza buri foto yawe gerageza guseka, kandi ubwire nugufotora akore kuburyo kumunwa wawe hagaragara, niba uziko uteye neza gerageza uhagararare kuburyo bugaragaza uko uteye.

2. Gerageza kwirekura.

morgan_2spot

Ikindi kandi gerageza kwirekura, uhimba pozisiyo zitandukanye maze uhagaragarare mu buryo butandukanye bityo nugufotora bizatuma afotora amafoto atandukanye, uhagararare wicare urambye usutame, uryame hasi uburyo bwose.

3.Garagaza ibyiyumviro byawe.

n-SAD-BLACK-WOMAN-628x314

Kugirango ifoto ibe nziza bisaba ko ugaragaza ibyiyumvo byawe, niba ushaka ko ifoto yawe iba nziza garagaza uko wiyumva niba ubabaye ubabare bigaragare, wishaka guseka mu ifoto bitakurimo, nanone niba wishimye ishime bigaragare.

4.Gerageza kutareba muri camera.

Light-Skinned-Black-Girl-Afro (2)

Irindi banga ryo kwifotoza ifoto nziza ni ukwirinda kureba muri camera, gerageza ujye wifotoza amafoto ureba n’ahandi ugaragaze udushya.

5.Kwambara neza.

jessica-alba_01

Iki cyo ni ngenzi cyane kuko iyo  ushaka ko ifoto yawe igaragara neza ugomba  kugerageza kwambare neza, kandi nanone muburyo bwawe uzane udushya mu myenda yawe ariko utagombye kwigana undi muntu kuko abantu bose ntago baberwa n’ibintu bimwe.

6.Irinde kwifotoreza mu mwijima.

different-countries-women-portrait-photography-michaela-noroc-10-Venezuela-San-Pedro-de-Atacama-Chile

Reba neza igihe camera igiye kugufotora kandi nanone ntiwifotoreze mu mwijima cyangwa ahantu hatagera urumuri, ifotoreze ahantu hagaragara niho hava ifoto nziza ariko nanone ntujye utantu hari hari kuva izuba ryinshi nukuvuga wikwifotoreza mu cyerekezo cy’izuba.

7. Ifotoze nkaho nta muntu ukubona.

Excited, happy girl giving thumbs up showing success, isolated o

Gerageza ubyiyumvemo, wifotoze nkaho nta muntu uri kukubona bityo bizatuma nukureba ku ifoto yawe azakubonamo impano idasanzwe.

Ibi nibyo ugomba gukurikiza kugirango umenye kwifotoza neza ariko byumwiharikowibuke aho uri n’abantu muri kumwe ntuzabe uri mu bantu bakuze ngo wifotoze nk’umuntu uri mu cyumba cye cyangwa muri salo ye.

source:Ireberomag.com

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
fofo
fofo
7 years ago

Comment:kuki iyo mfunguye ino link ntabona amafoto

Dore aho Rwatubyaye Abdul aherereye unamenye ibyo utigeze umwumvaho

Dore agashya utabonye Zlatan Ibrahimovic yakoreye mu kibuga (amafoto)