Ikipe ya Manchester united na Manchester City kuri uyu mugoroba zakinaga umukino mu irushanwa ry’igikombe cya League cup gusa nyuma yuko abasore ba Mourinho bihoreye basezerera Manchester City muri iri rushanwa.

Mu gice cya mbere cy’umukino Zlatan yasaga n’uwananiwe kunyura kuri ba myugariro ba Man City ndetse bisa naho yananiwe gukina ,ibi byagaragazwaga n’uburyi yituraguraga hasi buri kanya.

Waba warabibonye cyangwa utarabibonye,uyu musore ukomoka muri Suede yari yinjiye mu kibuga yambaye inkweto yo mu bwoko bwa Addidas,amaze kubona bitari kumukundira siwe warose igice cya mbere kirangira maze ageze mu rwambariro ahita atura agahinda ku nkweto ahita azikuramo yambara Nike .
