Ikibazo cyo kubura amavangingo gikomeje kuba ingutu mu muryango, ibi bituma hashakishwa icyakemura ibyo bibazo bitera agatotsi mu rukundo rw’abashakanye nubwo burya ibyo biba birutwa kure cyane n’ikibahuje.
Mu gihe hashakishwa rero igisubizo abenshi bakunze no kumva ibivugwa kandi bakabiha agaciro cyane, wasanga ubu hari imiryango yahagaritse ikiribwa cy’umuceri ngo hato kitazabatera kumagara kikababuza kuryohereza abo bashakanye.
Ukuri kuri icyo kibaza ni “OYA” ntago kurya umuceri byatuma umugore cyangwa umukobwa abura amavangingo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, icyatuma abura amavangingo cyaba gituruka ahandi hatari ku muceri.
Umuceri ni ifunguro ridashobora guteza ibyo bibazo, kimwe n’andi mafunguro, umugore ukeneye kugira amavangingo mu gihe nta bindi bibazo by’ubuzima aba afite kandi akaba akeneye ibyabimufashamo mu buryo bwihuse aba akwiye kugana muganga akmuganiriza, muganga akamenya ikibazo cyaba gituma ntayo ugira, ariko kandi ibyo ntibyakaguteye ubwoba kuko n’abatayagira bubaka urugo kandi rugakomera.
Si ngombwa rero kubuza abantu uburenganzira bwabo ku muceri ushingiye ku gihugha cyuko waba uzababuza kugira amavangingo.