in

Umunyamakuru Yago mu munyenga w’urukundo n’inkumi yibera muri USA.

Umunyamakuru Yago’ wagiye avugwa mu nkuru z’urukundo na bamwe mu bakobwa bazwi muri showbiz kuri ubu uyu musore yerekanye umukobwa wihebeye umutima we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi Yago yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho bashyira ubutumwa bumara umunsi umwe (Status).

Yashyizeho ifoto y’uwo mukobwa uba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika arenzaho ijambo riherekejwe n’agatima agira ati “Ubyange ubyemere niwe.” Inyuma yayo magambo yari yashyizemo akaririmbo ku muhanzi Yvan Buravan ’Urwo ngukunda’ yakoranye na Uncle Austin.

Uwo mukobwa witwa Rudakangwa Charly Esther nawe yerekanye amarangamutima ku mukunzi we (Yago) abinyuza ku rubuga rwe amuhamiriza ko nawe ari uwe.

Inyuma yibyo yarengejeho ijambo ry’impine rya LYFN risobanuye mu cyongereza “Love You Forever.” Ugenekereje mu kinyarwanda ni “Nzahora nkukunda by’iteka” naho N yo ni izina Nyarwaya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese kurya umuceri bigabanya amavangingo ku b’igitsinagore? Sobanukirwa

Wa mukobwa watejwe ibimonyo iyumvire ibyamuyaho nyuma (video)