Kubana mbere y’ubukwe biragenda bifata indi ntera mubakundana benshi. Hariho ibintu byinshi ugomba gusuzuma mbere yuko wimukira hamwe n’umukunzi wawe. Icyambere, mwembi mugomba kuba mubyumva kimwe no gusuzuma imigambi yanyu.
Mwembi mugomba kugirana ikiganiro cyukuri ku mpamvu umwe cyangwa mwembi mwifuza kubana mutabanje gukora ubukwe. Birashoboka ko umwe muri mwe yibwira ko undi ashaka ubukwe mugihe undi atabyemera, cyangwa umwe akibwira ko ari umubano wanyu ugeze kure kandi akaba ataratekereje kurushinga. Muyandi magambo, wowe na mugenzi wawe mugomba guhuza; niba atari byo, bishobora gutera ibibazo nyuma. Noneho, reka ducukumbure ibyiza n’ibibi byo kubana mbere yo gukora ubukwe.
Ibyiza
Kugabanya imihangayiko nyuma yo gushyingirwa
Kubana mbere yo gushyingirwa bituma umenya imico myiza yawe nuwo mukundana, bityo ushobora kubimenyera cyangwa no guhindura bimwe muribyo mbere yuko mubana. Tekereza niba utarigeze ubana nawe kandi washakaga kugirango ubone zimwe mu ngeso mbi za mugenzi wawe. Ariko niba mwarabanye mbere, ntakizatungurana.
Kugabanya amafaranga mukoresha
Iyi niyo mpamvu yiganje abashakanye babana mbere y’ubukwe. Biba byiza guhagarika kwishyura ubukode butandukanye, fagitire y’amashanyarazi, mugihe wowe na mugenzi wawe muba munzu imwe umwanya munini.
Byubaka umurunga ukomeye hagati y’ababana
Ubucuti ni ngombwa mu mibanire iyo ari yo yose, cyane cyane mubashyingiranywe. Gukundana ntabwo bigendera k’umubiri cyangwa igitsina gusa, ahubwo hariho ubushishozi, uburambe. Iyo abakundana babanye, biga kuba inkoramutima mubyiciro byose.
Ibibi
Kubura inkunga
Waba uzarongora cyangwa utazabikora, kubana ni icyemezo kinini, kuburyo ibibazo byinshi bishobora kuzana nabyo. Niba udafite ubufasha bwabantu, bishobora guhindura umubano wanyu bigatera amakimbirane. Akenshi abantu kuba batumva ibyo mwahisemo bishobora gutuma babafata nabi cyangwa ubushuti bwanyu bukazamo agatotsi.