Ku munsi wa mbere umutoza mushya wa Manchester United, Erik Ten Hag ubwo yarebaga umupira yagaragaye atishimiye na gato nyuma y’uko ikipe yandagazwaga bikomeye n’ikipe ya Crystal Palace.
Byose bikaba byabaye ku munsi wejo ubwo hakinywaga umukino wasozaga shampiyona y’ubwongereza bikaba bitari byoroheye Man U.

Erik Ten Hag byamugaragariye ko afite akazi gakomeye ko gukora kuko bikomeje kugaragara ko abakinnyi ba Man U bacitse intege ndetse batagifite umutima wo kwitangira iyi kipe ikinira Old Trafford.

Erik Ten Hag yemejwe mu kwezi kwa Mata, ubwo yasimburaga Ralf Rangnick wakora nk’umutoza w’agateganyo ubundi ufite akazi ko gukora ubugenzuzi.