in

Aguero na Pep Guadiol Man City igitwara igikombe baboneyeho babwirana amagambo aryoshye.

Uwahoze akinira Manchester City akaba n’umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza ndetse ubungubu hakaba hari ikibumbano cyamwubakiwe, nawe nyuma y’uko Manchester City itwaye igikombe yagize icyo abitangazaho.

City yatsinze Aston Villa ibitego bitatu kuri bibiri, bikaba byabaye nko kurira umusozi muremure, aho byasabye ko batsinda bishyura ibitego bari babanjwe.

Nyuma y’aho umukinnyi Sergio Aguero yanditse kuri Tweeter amagambo agaragaza urukundo akunda iyi kipe nubwo yayivuyemo akerekeza muri Barça nubwo byari bitoroshye kuyisezera kubw’ibihe byiza yagize.

Nyuma y’aho Pep Guadiola utoza iyi kipe, nyuma y’uko utwaye igikombe byabaye ngombwa ko avuga kuri Aguero.

Yagize ati:” turi abanyabigwi, ariko ntitwakwiyibagiza ibyiza twagezeho na Aguero, ni byiza gutwara igikombe, ariko biba byiza iyo ugitwaranye n’ikipe nziza nk’iyi”

Aguero nawe akaba yashimagije umutoza Pep Guadiola avuga ko ari umutoza mwiza yaba  yarigeze kubona  ku isi yose aho yagiye akina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yambitswe impeta n’umusore yahaye numero ya telefoni mu myaka 5 ishize

Erik Ten Hag yazenze amarira mu maso ubwo yarebaga Man U yandagazwa na Crystal Palace.