Umuhanzi w’umuraperi Eminem yatangaje ko umuziki we wasubiye inyuma ndetse ko akeneye kongera kwiga uburyo yaririmbagamo nyuma y’igihe kirekire yarabaswe n’ibiyobyabenge ndetse asobanura impamvu yagiye yibasira abandi bahanzi harimo na Rihanna.
Eminem mu gusobanura ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ku muziki we, yifashishije ingero zitandukanye z’ibyamubayeho mu myaka nk’ibiri ishize. Ati ”Urabizi, ni kenshi cyane cyane igihe nakoraga kuri Relapse (Album ye 6), igihe nongeraga gutangira kwiga kurapa na none”. Ibi aherutse kubivuga ubwo yaganiraga na SiriusXM’S.
Aha uyu muraperi yashakaga kugaragaza ko bitigeze bimugendekera neza yongeraho ko icyo gihe hari imirongo (amagambo agize indirimbo) yagiye akoresha kandi atakabaye ngombwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Yatanze izindi ngero nyinshi z’igihe yagiye akora indirimbo yafashe ibiyobyabwenge nyuma zikagaragaramo amakosa menshi arimo amagambo yo gusebanya no kwandagaza abahanzi bagenzi be.
Ahandi yatanze urugero agaragaza ko gukoresha ibiyobyabwenge biri gusubiza inyuma umuziki we bitewe no kubura inganzo ni ku ndirimbo yise “Zeus”. Iyi nayo iri kuri Album ye Music to Be Murdered By: Side aha muri iyi ndirimbo hari aho yashyize amagambo avuga kuri Rihanna nyamara ngo iyaba atari yakoresheje ibiyobyabwenge ntibyari kuba ngombwa. Muri iyi ndirimbo hari aho aba agira ati ”Kuri njye, nongeye kwisezeranya ko n’umutima wanjye wose nababariye Rihanna”.
Aya magambo yavuze ko yayashyize mu ndirimbo atagamije kubabaza Rihanna. Aganira na SiriusXM’S yamusabye imbabazi ndetse yemera ko yakoze amakosa icyakora ibi byose avuga ko byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge.
Eminem n’ubwo yagiye yibasira Rihanna mu ndirimbo yavuze ko yagiye abikoreshwa n’ibiyobyabenge Yashimangiye ko yabuze inganzo agaragaza uburyo na none muri iyi ndirimbo, yibasiye undi muhanzi mugenzi we umuraperi Snoop Dogg amwita imbwa n’andi magambo mabi. Ibi byatumye bagirana ikibazo kuko na nyuma yaho uyu muraperi nawe yaje kumusubiza akoresheje imvugo nyandagazi avuga ko adafite umwanya wo kumusubiza.