in

Dukwiye kubasengera dushikamye! Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibarimo gukorana imyitozo n’abandi kandi bari kubarizwa hano mu Rwanda

Dukwiye kubasengera dushikamye! Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibarimo gukorana imyitozo n’abandi kandi bari kubarizwa hano mu Rwanda

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports 2 ntibarimo gukora imyitozo n’abandi bakinnyi kandi barimo kubarizwa hano mu Rwanda.

Hashize igihe gito ikipe ya Rayon Sports n’umutoza wayo mushya, barimo gukora imyitozo bitegura Shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa munani tariki ya 18. Abakinnyi hafi ya bose bamaze kugera hano mu Rwanda kandi bameze neza ariko hari 2 batari kumwe n’abandi.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko umuzamu Hakizimana Adolphe ndetse na Ganijuru Ellie barimo gukora ikizamini cya Leta cyatangiye kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 25 Nyakanga 2023, ejo hashize. Ntabwo aba aribo bakinnyi bari gukora icyizamini gusa ahubwo abarimo Gitego Arthur, Yunusu bakinira Marine FC nabo barimo gukora ndetse nabandi batandukanye mu yindi mikino.

Ikizamini cya Leta biteganyijwe ko kizarangira mu cyumweru gitaha ku munsi wo kuwa kabiri ariko hari abazakora ibindi bizamini ku biga amasiyanse bizarangira kuwa gatanu w’icyumweru gitaha.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RADIO RWANDA ishobora kutongera kogeza Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda

Arashaka kuba uwa mbere: Rugaju Reagan byamusabye gusubira ku ntebe y’ishuri kugira ngo abe umutoza wifuzwa n’amakipe akomeye ku Isi -AMAFOTO