in

“Dufite abasore b’abanebwe” KNC yifatiye ku gahanga abasore b’iyi minsi abita amazina y’ububwa (Videwo)

Umunyamakuru akaba na perezida w’ikipe ya Gasogi United yifatiye ku gahanga abasore b’iyi minsi abita abanebwe avuga ko ntacyo bashoboye.

Ibi yabitangaje mu kiganiro akora cya mugitondo gica kuri Radio One kikaba kizwi nka ‘Rirarashe’ aho baba bari gusesengura amakuru yaraye.

Muri icyo kiganiro KNC yageze aho avuga ko abosore b’iyi minsi ari abanebwe cyane, ko muri iyi minsi nibwo ushobora kubona abasore babyuka bitera puderi bagasiga n’inzara.

KNC avuga ko abasore bo hambere bari b’abantu babaga biteguye kwitangira umuryango wabo ndetse bakaba babaga baraniyubakiye mu gihe ngo ab’iyi minsi bo baba bifitiye udusokozo mu mutwe.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports ikomeje kubabaza abanyamakuru b’imikino nyuma yo kugura umukinnyi ufite imvune

Video; Umugore wa mbere yatereye ivi umugabo baramubenga