in

Dr Mbonimana Gamariel yavuze ibintu bibi “Agacupa” kamukoreye

Dr Mbonimana Gamariel yavuze ko nyuma yaho avuye mu Nteko Ishingamategeko ku mwanya w’Ubudepite, yari agiye guterezwa cyamunara, bituma agurisha ibibanza bye bibiri ndetse n’imodoka ya jeep Rav 4 nyuma yo kutabasha kwishyura neza inguzanyo.

Ni mu kiganiro yagiranye na The Newtimes aho yavuze ingamba yafatiye inzoga zirimo nuko vuba yaba agiye gushinga ihuriro rifasha ababaswe n’inzoga. (sober club).

Uyu wahoze ari umudepite aheruka gushyira hanze igitabo yise “Imbaraga z’Ubushishozi” gikubiyemo impanuro yageneye urubyiruko zo kwirinda ibiyobyabwenge.

Iki gitabo kigizwe n’ibice bitanu : Ubuhamya bwa Dr Mbonimana Gamariel, Umurage w’ubushishozi bwa Perezida Paul Kagame, Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bugenewe urubyiruko, Amahitamo asobanutse no Kugenda mu nzira y’ubushishozi.

Dr Mbonima yavuze ko nyuma yo kuva mu Nteko, yakennye bituma atishyura neza inguzanyo byari bigiye gutuma anaterezwa.

Ati “Nagurishje ibibanza byange biri iGahanga, Kicukiro, na Jeep RAV4,ntangaho ingwate inzu yange kubera kutishyura neza inguzanyo.Icyo gihe Bank yari imereye abi.”

Muri iki kiganiro yavuze ko afite umugambi wo gushinga ihuriro( sober club), rigamije gufasha abantu kureka inzoga cyangwa kuzigabanya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aya Mavubi murabona aratanga ibyishimo ku banyarwanda? Dore 11 bagiye kubanza mu kibuga

Nta munyarwanda umurusha guseka neza! Yolo The Queen utajya useka yagaragaye yasetse akanyamuneza ari kose ku maso benshi batangazwa n’ubwiza bwe iyo yasetse – Amafoto