in ,

Dore urutonde rw’abakuru b’ibihugu bafite indege zirusha agaciro Air Force one ya Perezida w’Amerika

Ibihugu bikomeye ku isi bigira indege zigendwamo n’abaperezida babyo aho iyamamaye cyane ari Air force one gusa igitangaje ni uko atari yo ya mbere ihenze yewe si n’iya 2.

 

10. Boeing 777-300ER, Bangladesh, $260 million

Indege y’umukuru w’igihugu cya Bngladesh imwe mu ndege zigezweho ikorwa n’uruganda rwa Boeing ikaba igura Miliyoni 260 zose z’amadorari ya Amerika.

9. Airbus A340-600 – Jordan, $275 million

Iyi ndetse ifite hafi metero 76 z’uburebure ni yo itwara perezida w’igihugu cya Jordaniya ikaba ifite agaciro ka miliyoni 275 z’amadorari ya amerika. Ifite umwihariko wo gukoresha amavuta make cyane ugereranyije n’izindi kandi ikagira ikoranabuhanga rigezweho.

8. Boeing 747-400 – Japan, $300 Million

N’ubwo abayapani muri muco wabo bakunda kwicisha bugufi si ko byagenze ku kijyanye n’indege itwara perezida w’iki gihugu. Uyu muperezida agenda mu ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747-400 imwe mu ndege zihenze cyane, ifite moteri 4 ikaba ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorari ya Amerika

7. Boeing 747SP, Yemen, $300 million

Abd Rabbo Mansur Hadi yameye kuba yagenda mu ndege nk’iyi yihariye kuva mu mwaka wa 2015 ikaba ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorari ya Amerika.

6. Boeing 747-200B – US, $325 million

Boing 747-200B ni imwe mu ndege nziza cyane zikorwa n’uruganda rwa Boeing ndetse ikoranabuhanga ikoranye akaba ari ryo rigiye kuzajya rikoreshwa muri uru ruganda mu minsi iri imbere. Iyi ikaba ari indege ifite ibiro bike kandi ifite imbaraga zidasanzwe ikaba yaragiye ikoreshwa mu ngendo zijyanye n’ubucuruzi za Perezida wa Amerika. Iyi ndege ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadorari ya Amerika.

5. Air Force One, United States, $325 million

Iyi ndege yahinduwe kugirango ibashe kugwa neza perezida ndetse inamworohereze akazi, ifite umwihariko wo kugira ibyumba by’inama byabugenwe, ameza yo gukoreraho akazi ndetse n’ikoranabuhanga rihambaye. Ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadorari ya Amerika.

Nkuko mubibona iyi Air Force One iri ku mwanya wa Gatanu. Ni izihe ziza mu myanya 4 ya mbere? Ntuzacikwe n’iyi nkuru ku munsi w’ejo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ifoto ya Oda Paccy yatumye umugore wa Safi agarukwaho

AMAFOTO ya Taylor Swift yambaye ubusa nyabusa akomeje kuvugisha abantu benshi cyane (YAREBE HANO)