Nkuko byakomeje kugaragara mu bikorwa mu tubari no mubirori bigiye bitandukanye bitabira, twabakusanyirije urutonde rw’abahanzi 10 bakunda inzoga cyangwa agasembuyeicupa bitewe n’uko ubyumva.
Ku mwa mwanya wacumi hari umuhanzi umenyekanye vuba waririmbye indirimbo mwamenye muri benshi yitwa ku cyaro nizindi.
Uyu akaba yarigeze nokwitabira ikiganiro ku isibo yifitiye agasembuye ntakibazo afite.
10.Mistake
Uyu nawe numuhanzi ukora injyana ya Hip hop wamenyekanye kubera udusirenge tugiye dutandukanye yagiye azana nka (wabagahe) n’utundi.
uyu nawe twamushyize kurutonde kubera video nyinshi agaragaramo rimwe narimwe yanasinze uwo ni.
9.Sky2
Ku mwanya wa munani hakaba hari umuhanzi mwamenye kuva kera, Uyu akaba yarakuunze gukora indirimbo z’amakipe ndetse n’izitaka Urwanda .
8.Eric Senderi
Kandi kuri uru rutonde hariho umusore wigeze gufungirwa iwawa azira gukoresha ibiyobyabwenge gusa amajije gufungurwa yakoze ama hit menshi harimo n’amakorabo nawe yashyizwe ku rutonde aho bigaragaye ko yihebeye icupa.
7.Fire Man
Uwundi dusangaho mwamenye mu ndirimbo nyinshi nk’ikiryabarezi ndetse nizindi, wakunze kuvugwa ko atishimirwa nabakobwa uwo ni.
6.Amag The Black
Uyu yahoze mu itsinda rya urban boyz nubwo yaje kuryikuramo agatangira kwikorana nawe byaje kugaragara ko akunda agasembuye ubwo yaririmbaga indirimbo yitwa “Ntimunywa”
5.Safi Madiba
Uyu niwe mugore uri kuri uru rutonde rw’abahanzi icumi bakunda agasembuye, nawe yashyizwe kuri uru rutonde hagendewe kubirori y’itabira n’utubari ajyamo nawe twasanze yinywera ibinyobwa bisembuye gusa.
4.Young Grace
Uyu yigeze gutwara guma guma akaba afite na studio ye yitwa ibisumbizi akaba ari kuri uru rutonde kubera nawe indirimbo yigeze gukora yitwa “bicugusa amashampanye” byerekana ko nawe akunda agasembuye.
3.Rider Man
Kururu rutonde kandi hagaragaraho umuhanzi uzamutse vuba wigaragaje mu gihe gito, uyu we icyagendeweho ashyirwa kuri uru rutonde bibirori byinshi y’itabira akinyweramo agasembuye.
3.Juno Kizigenza
Uyu numuhanzi wakoze hit nyinshi harimo saa moya n’izindi nyinshi cyane kandi bikaba bigaragazwa ko nawe akunda agasembuye bikagaragarira no mu ndirimbo yakunzwe nabatari bake yise “ikinya” ubu akaba anamamaza inzoga ya Primus
1.Bruce Melodie