in

Inkuru z’urukundo mu buzima bwa Diamond Platinumz


Umuhanzi ukunzwe wo muri Tanzania Nasibu Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platinumz yavuzwe mu nkuru zigiye zitandukanye mu rukundo n’abakobwa ba hano muri Africa y’iburasirazuba bagiye batandukanye.

Mu mwaka wa 2013 yakundanye n’umunyamideri Wema Sepetu gusa nti byarangiye neza kuko byaje kurangira batandukanye.

Mu mwaka wa 2014 yaje gukundana na Zari baje no kubyarana umwana gusa nyuma byarangiye nabi kuko byaje kurangira batandukanye.

Nyuma hatangajwe ko akundana n’umunyamideri Hamisa Mobetto nawe baje kubyarana umwana ibi byabaye imbarutso yo gutandukana burundu na Zari wiyita boss-lady.

Ubu Diamond yemera ko afite abana ba 3 kuko nibo bazwi, gusa mu minsi ishize hagaragaye ko ashobora kuba afite umwana yabyaye cyera utari uzwi.

Uretse ko hari n’abandi bana ba 2 b’impaga bicyekwa ko yabyaranye n’umukobwa w’umurundikazi gusa nabyo nta gihamya ihari ibyemeza ko aribyo, gusa byigeze kuvugwa mu binyamakuru bigera n’aho bavugisha uwo mukobwa maze akabyemeza.

Nyuma byaje kuvugwa ko Diamond akundana n’umukobwa wo muri Kenya witwa Tanasha Donna baje no kubyarana gusa nawe byaje kurangira nabi kuko byarangiye batandukanye, kugeza ubu inkuru z’urukundo kuri Diamond zisa nk’aho zacogoye nti zicyivugwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Murindahabi Irene bamwikoreje inkono ishyushye kubera Drocas na Niyo Bosco

Dore urutonde rw’abahanzi 10 Bikundira inzoga