Dore uburyo bwa gufusha kutagira umunaniro ukabije wo mu mutwe ibizwi nka ” stress”mu ndimi z’Amahanga.
Muri ibi bihe, umubare mu nini w’abatuye isi bugarijwe n’umunaniro ukabije, ibizwi nka “stress” bitewe n’akazi bakora ubutaruhuka.
Uretse n’akazi kananiza benshi, ariko hari n’ibikoresho by’ikoranabunga nka telefone, mudasobwa n’ibindi bituma umubare wabafite umunaniro wiyongera mu batuye isi.
Umunaniro wo mu mutwe ukaba utera ibindi bibazo by’ubuzima harimo: Kubura murare, guhorana umunaniro, kugira ihungabana, kurwara umutwe udakira n’ibindi binyuranye.
Twifashishije urubuga rwa interineti Pyschology today ndetse n’izindi mpuguke mu buzima, reka turebere hamwe uburyo wakoresha ukirinda umunaniro wo mu mutwe(stress).
1, Iyiteho wowe ubwawe
Abahanga mu buzima basobanura ko kugira ngo wirinde stress, ugomba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zisembuye kuko biri mu byongera umunaniro wo mu mutwe.
Bakomeza bagira inama abantu kurya indyo yuzuye kandi byibura ukarya inshuro eshatu ku munsi.
Ikindi kandi abantu bagirwa inama yo gusinzira bihagije ndetse bagakora n’imyitozo ngororamubiri ihoraho. Muri rusange ukita ku buzima bwawe.
2. Umwanya wo kuruhuka
Muri ibi bihe abantu bagira amasaha make yo kuruka bitewe n’akazi kenshi. Ariko abahanga bakugira inama yo kuruka kandi ugakora imyitozo yo kuruhura imitsi niba wari wicaye.
Ugomba kandi gukora imyitozo yo kujya ahantu wenyine ukitekerezaho ibizwi nka ” Meditation”, ukajya koga muri pisine cyangwa mu kiyaga.
Ku bw’ibyo kandi ugirwa inama yo kujya gusenga, gufata umwanya ukajya ahantu hatuje ndetse ukumva n’utuziki dutuje.
3. Akaruhuko mu gihe wumva ubishaka
Abantu benshi bakunda guhata ubuzima, igihe barushye bagakomeza guhatiriza kugira ngo barangize ibintu runaka baba bari gukora, nyamara niba urushye ugomba kuruhuka ntuhatirize.
1, Jya mu ruhame uhure n’abantu
Akenshi abantu bamara umwanya munini mu kazi kuburyo badahura n’abantu ngo baganire ndetse bungurane n’ibitekerezo binyuranye ku ngingo runaka. Guhora bonyine bituma bahorana umunaniro.
Abahanga bakugira inama yo kujya kureba inshuti zawe mukishimana kuko nabyo bigabanya umunaniro wo mu mutwe.
5.Kugira isaha idahinduka uryamiraho niyo kubyukiraho
Abantu benshi bibwira ko ushobora kumara iminsi ukora hanyuma ukazafata umwanya ukaryama igihe kirekire ukaruhuka.
Nyamara ibi siko bimeze, ahubwo kugira isaha idahinduka ubyukiraho niyo uryamiraho nibyo birinda umunaniro wo mu mutwe.
Psychology today isobanura ko kuryama amasaha ahagije ari ukuryama amasaha umunani mu ijoro kandi ukirinda guhindagura amasaha yo kuryamiraho.
6. Gushaka abajyanama
Abahanga mu buzima, bakugira inama yo kwaka ubufasha ku nshuti n’umuryango igihe wumva utameze neza mu bitekerezo byawe.