Byari isoni  kuri Paola Torrente wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’Ubutaliyani kubona yandagazwa akitwa nyamunini  nyamara we yiyita umukobwa userukira abataliyanikazi bose bafite inyuma hateye neza.
Nyuma yuko Paola atowe nk’igisonga cya mbere  cya Nyampinga ,Rachele Risaliti abantu bahise batangira kumutera hejuru bavuga ko ari munini bikomeye,amwe mu magambo menshi  aserereza Paola yavuzwe na Nyampinga wa Croatia,Nina Moric.
Nina Moric usanzwe yibera mu Butaliyani yafashe umwanya ari nigura maze anenga paola ,Nina ati” Nibwo bwa mbere mfashe umwanya mvuga umuntu nanavuga uko mbona ibintu…irushanwa rya nyampinga w’Ubutaliyani uyu mwaka wagira ngo ryari rigenewe abantu bafite ubunini butubutse ….Rachel (wabaye Miss Italy 2016) yari munini cyane ku buryo bumwemerera kwegukana ikamba dore ko yarushaga buri wese umubyimba, ariko n’abandi bose ntanumwe ufite umubyibuho wagaya”
Aya magambo ya Nina yabaye gukora mu jisho abataliyani maze bamutuka bifashe kugahanga kugeza ubwo asabye imbabazi,Impamvu Miss Croatia yafashe ijambo kuri Nyampinga w’ubutaliyani yabitewe ahanini n’uko ariho asanzwe yibera ndetse ngo n’umukunzi we avuka mu Butaliyani”
Paola aganira na Mailonline yavuze ko amagambo ya Nina n’abandi ntacyo yamutwara gusa ngo icyo akora acecekesha abamwanga yifashishije inseko ,Paola ati” Naratuse mbura uko nifata…gusa amagambo nk’aya Nina ntacyo yantwara ahubwo icyo nkora kandi gicecekesha abenshi nkawe ni uguseka kandi nishimye,kuko ndabizi neza ko inseko y’uwo ushaka kubabaza iragushengura ukabura uko wigira …njyewe nkunda umubiri wanjye kandi n’umukunzi wanjye arawunkundira ‘