in

Dore uko ibikorwaby’ubusambanyi bikomeje gutamaza rubanda nyamwinshi ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga hasigaye hacicikana amafoto ndetse n’amashusho (video) agaragaza ubwambure bw’abantu, aho abakora ibi akenshi baba bari kureshya abo bashaka gukorana imibonano mpuzabitsina.

Abagabo cyangwa abasore ntibagitinya gufotora imyanya yabo y’ibanga bakoherereza ayo mafoto abo bashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Abagore cyangwa abakobwa na bo ntibatanzwe, dore ko kuri ubu kuri izo mbuga hasigaye hacicikana amafoto yabo agaragaza ubwambure bwabo.

Abakora ibi bikorwa batamazwa n’ikoranabuhanga

Inshuro nyinshi mu matsinda (groupe) ya WhatsApp ahuriyemo abantu benshi hari abajya bibeshya bakoherezamo ifoto y’igitsina cy’umugabo.

Bene aba bantu bahita bitanguranwa bakavuga bati “Mumbabarire irayobye”.Hari uherutse kubikora ubugira gatatu, abajijwe n’abasanzwe bamuzi impamvu zabyo asubiza agira ati “”Hari umukobwa ntereta nashakaga kumwereka. Nari nakomeje kumubwira ko mushaka (nshaka ko dukora imibonano mpuzabitsina) yananiye.”

Abagore n’abakobwa bifotoza bambaye ubusa bagamije iki ?

Amafoto agaragaza abagore cyangwa abakobwa bambaye ubusa na yo akomeje gucicikana ku bwinshi. Bamwe bavuga ko baba bayasabwe n’abakunzi babo.

Hari umukobwa uherutse kohereza ifoto y’ubwambure bwe, abajijwe impamvu yayo ntiyazuyaje kuvuga ko yari ayoherereje umukunzi we.

Yagize ati “Nari nyoherereje umukunzi wanjye, kuko yari ayinsabye. Mumbarire muhite muyisiba.”

Abantu bakomeje kumuhata ibibazo bamubwira ko imyitwarire nk’iyo idakwiye umunyarwandakazi, aratsimbarara avuga ko ikosa akoze ari ukuyohereza mu itsinda rihuriweho n’abantu benshi ngo na ho gushimisha umukunzi we muri ubwo buryo nta kosa abibonamo.

Uretse amafoto hari n’abashirika ubute bagafata amashusho, abagaragaza bakoherereza abakunzi babo, uretse ko hari abo bitamaza bagashiduka bazohereje mu matsinda y’abantu benshi.

Ikoranabuhanga ni ryiza kandi abahanga bemeza ko ari moteri ikomeye y’ubukungu, icyakora birakwiye ko rikoreshwa neza mu buryo bukwiye kugira ngo ritagira ibyo rihutaza harimo imyitwarire n’imico iranga sosiyete.

 

Bamwe mu baturage bo muri Belarus bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza bari mu kazi bambaye ubusa bavuga ko Perezida wabo ari we wabibabwiye

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Barcelona yamaze gutangaza umusimbura wa Neymar Junior dos Santos

KIGALI: Dore ibirori byiganjemo koga n’umuziki bidakwiye kugucika muri iyi week-end